29.3.08

Icya gatanu

Bundi bushya, hagati ya nyakanga 1991 na kanama 1993, FPR yogenye guhindura strategie, ishyira ku ibanze ibitero byo gutafa akarere k’ Umutara (Muvumba, Ngarama,) n`i Ndorwa (Kiyombe na Mukarange), mu Burera (Mukingo, Kinigi, Kigombe), mu Bugoyi (Mutura na Kirambo). Muri utu turere abaturage benshi barishwe, imirambo yabo iratwikwa. Inkambi z’abakuwe mu byabo zabaye intego y’ibitero, ndetse muri ibyo bitero hakoreshejwe n’intwaro zikomeye nka mortiers 120 mm na Katiyusha n’izindi ntwaro za 23 mm, 37 mm na 14,4 mm. FPR yakomeje ibikorwa bw’iterabwoba byo kwerekana ingufu yari ifite. Igihe hatangiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kugira ngo yerekane ingufu zayo muri iyo miahyikiro, yashinze mu ibanga umutwe yise “COMMANDO NETWORK”. Imigambi n’intego zayo turaza kubigarukaho. Kandi ikomeza ibitero mu duce twa Byumba ku itariki ya 5 nyakanga muri 1992, ititaye kum masezerano yo guhagarika imirwano. Muri gashyantare 1993, FPR yongeye gotera mu duce twa Byumba na Ruhengeri. Abahitanwe n’ibyo bitero byayo babarirwa mu bihumbi za 40. Ababanywe mu byabo bageraga kuri miriyoni. Hagati y‘itariki zirindwi n’icumi za werurwe 1993, FPR yahariye ibikorwa byayo guhamba no gutwika imirambo y’abaturage yishe mu turere yari yarigaruriye.

7.3.08

Icya kane

Kuva mu gushyingo 1990 kugeza muri nyakanda 1991, FPR yahinduye strategie itangira gutera ibitero shuma n’ibitero by’iterabwoba iturutse mu Buganda. Nibyo bise “hit and run op). Muri icyo gihe bakoze umutwe w’abasirikali batoranijwe mu bandi, ariwo bise “Directorate Military Intelligence” (D.M.I). Uyu mutwe n’ubwo wari ufite misión oficielle y’iperereza, ubundi wakoraga urutonde rwa’abagombaga kwicwa ikanabishyira no mu bikorwa ikurikije inshingano za Etat Major (High Command) bafashijwemo na Intelligence Officers (I.O) na Intelligence Staffs (I.S). DMI ntiyagenderaga ku mategko yagengaga abandi basirikali. Yategekwaga n’ubuyobozi kuru bwa gisilikali en direct, bigutuma operations zayo zarihutaga cyane kandi zikarushaho kuba eficace.Muri iyi dossier hari imimenyetso byerekana ko ubwicanyi bwinshi bwateguwe na D.M.I. mu karere k’amajyaruguru y’ u Rwanda, cyane cyane muri Kiyombe, Muvumba, Cyumba, Kivuye, Butaro na Nkana. Mission yabo yari iyo kwelimina mu buryo buteguwe abanyabwenge n’abayobozi bo mu bwoko bwa’abahutu; abahamya b’ubwo bwicanyi, abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi, n’abamisiyoneri FPR yashyiraga mu bashyigikiye abahutu.

Icya gatatu

Ku itariki ya mbere ukwakira 1990, abarwanyi 3.000 ba FPR batojwe mu kinyabupfura cya gisirikali, bafite intwaro zihagije, bateye u Rwanda binjiriye ku mupaka w’amajyaruguru, bagera mu birometero 100 uvuye muri capitali y’u Rwanada, Kigali. Kuva ku munsi wa mbere bagiye bica abacivile, abatishwe bagahungira mu nk’ambi z’abavanywe mu by’abo. Abagize umutwe w’ abatutsi FPR bari baganyijwemo ibice 5 bakurikije ibihugu baturukagamo:

- abambere: abavaga i Buganda (abari barebwe kurusha abandi)

- aba kabiri: abavuye muro Tanzania

- aba gatatu: abavuye mu Burundi

- aba kane: abavuye muri Zayire

- aba gatanu: abavaga mu Rwanda (ni batari bafite agaciro cyane).

Icya kabiri

Ibyasuzumwe byose byerekana ko mbere yo muri 1990, abanyarwanda benshi b’abatutsi, cyane cyane abavuka ku babyeyi b’impunzi babaga mu Buganda, bigishijwe kurwana bya gisirikali muri NRA (Nacional Resistance Army). Abenshi muribo bageze no ku mapeti yo hejuru. Muri 1986 abo bantu bafashije perezida Museveni kugera ku butegetsi bakoresheje intwaro. Bamaze gutafa ubutegetsi mu Buganda babonye aho bahera kugira ngo batere urwababyaye bibumbiye mu mutwe Front Patiotique Rwandais (FPR), bashaka kugera ku bintu bitatu:

a)Gutsemba ubwoko bw’ abahutu

b) Gufata ubutegetsi ku ngufu

c)Gukora urugaga rugizwe n’abatutsi, bafashijwe n’ibihugu bimwe byo muri Occident, bagatera ubwoba abanywanda n’abaturanyi babo kugira ngo bigarurire uturere twinshi, cyane cyane uburasirazuba bwa Kongo. Bashinze ingabo zabo zitwa Armée Patriotique Rwandaise (APR) zifashishije ishyaka rya Front Patriotique Rwandais.

2.3.08

Icyambere

Ibyasuzumwe byose byerekana ko kuva mu kwakira 1990, abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka rifite inshingano za gisirikali na politike, bari bafite intwaro nyinshi, bateye u Rwanda nk’inyeshyamba baturutse mu Buganda. Kuva bagitangira imirwano bashyize mu bikorwa inshingango zo kurimbura abaturage benshi, cyane cyane mu turere tw’amajyaruguru no hagati mu gihugu. Bamaze gufata ubutegetsi ku ngufu, bifashishije inzego za leta, batangiye cuica urubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, maze ibikorwa byabo bibi bakabyegeka ku bataravugaga rumwe nabo. Bafunze abantu ibihumbi n’ibihumbi ntacyo babashinja, batoranya abo bagomba kwica no gukiza, abo bishe imirambo yabo bakayitwika, indi bakayirunda mu myobo rusange, indi bakayita mu migezi no mu biyaga. Bihatiye kwica ubwoko bw’abahutu, babicira mu Rwanda no mu nkambi zo muri Kongo; basahura ubukungu bwa Kongo kugirango babone amafaranga yo kugura intwaro zo gukomeza kwica abo bishakiye.

Genda Rwanda uri nziza


Basomyi bacu, reka tubagezeho rero traduction ya Dossier y’ umucamanza Fernando Andreu Merelles (sumario 3 / 2.008 -- D) wo mu rukiko rw’ i Madrid yasohotse ku itariki ya 06 gashyantare 2008 i Madrid. Iyo dossier iri mu rurimi rw’icyespanyoli tugiye kuyihindura mu kinyarwanda uko iri, nta bisobanuro byacu dushyizeho. Bibaye ngombwa ko tugira icyo dusobanura tuzagenda tubigaragaza. Muyisome kandi muyikwize hose. Nimushaka ko tuboherereza copie y’icyespanyoli, mutwandikire kuri rubaki@gmail.com. Nimukomere dukomerane.