23.2.08

Ibyo dossier y'umucamanza Fernando ivuga

Dossier y’ umucamanza Fernando Andreu Merelles (SUMARIO 3 / 2.008 -- D )wo mu rukiko rw’ i Madrid yasohotse ku itariki ya 06 gashyantare 2008 i Madrid. Yerekana ko Inkotanyi zishe abahutu 30.000 mu mezi abiri muri za perefegitura za Bruma, Ruhengeri na Gisenyi. Yerekana ko Inkotanyi za Kagame zimaze gufta ubutegesti i Kigali zakoze listes y’abahutu 104.800 zagombaga kugenda zishakisha, abo zifashe zikabarimbura zitabajyanje mu munyururu. Muri rusange, dossier y’ uyu mucamanza yerekana ko imibare y’abahutu baguye mu maboko y’abatutsi ba Kagame ari (byisomere muri SUMARIO 3 / 2.008 – D, urupapuro rwa 10):

- Kigali capital: 19.331 abahutu;

- Kigali rural: 37.410 abahutu;

- Gitarama: 39.912 abahutu;

- Butare: 33.433 abahutu;

- Gikongoro: 17.545 abahutu;

- Cyangugu: 16.360 abahutu;

- Kibuye: 23.775 abahutu;

- Gisenyi: 3.100 abahutu;

- Ruhengeri: 8.750 abahutu;

-Byumba: 73.365 abahutu;

- Kibungo: 39.745

Ni Kagame wategetse kwica Perezida Habyarimana

Kuva Inyeshyamba za Kagame zifata ubutegetsi muri kanama 1994, guverinoma y’i Kigali yakwije inkuru ko abahanuye indege ya Habyarimana ari Interahamwe zo mu Rukiga, ko bishe Perezida kugira ngo babone impamvu yo gutsemba abatutsi. Abanditsi n’abashakashatsi bo hirya no hino ntibigeze bemera iyo théorie y’ Inkotanyi za Kagame. Bakomeje gushaka ibyemezo muri za rapports za ONU, muri za maneko z’abafaransa, ababirigi, abarusiya, abongereza n’abanyamerika. Ibyo bavumburaga bishya byerekana ko abishe Habyarimana bari bayobowe na Kagame. None n’abacamanza barimo barabyemeza. Bruguière yerekanye ko ibyo yashakashatse byose bitunga urutoki Perezida Kagame. Fernando Andreu nawe arabyameza ku mugaragaro. Aba bacamanza babiri, umufaransa n’umwespanyoli, barimo gukurikirana abasirikari bari bungirije Kagame ku rugamba.

17.2.08

Kubera iki Guvernoma ya Kagame itinya abacamanza?

Guvernoma ya Kagame iritiranya ikirego cy’abanyarwanda 40 baregwa ubwicanyi ku giti cyabo n’ikirego cy’u Rwanda nk’ igihugu. Twibutse abanyarwanda ko batagomba kurwanya uyu mucamanza nk’aho ari uwashatse gutera igihugu. Ahubwo Kagame na guvernoma ye bagombye gushyigikira uyu mucamanza kugira ngo bariya banyarwanada bakurikiranwe nk’abandi bose baregwa ubwicanyi.

Ibyo ntekereza ni ibi:

1- Umucamanza Fernando Andreu Merelles ntabwo ashinja ubwicanyi u Rwanda. Arashinja abanyarwanda 40 bakoze ibyaha bya genoside y’abahutu n’abespanyori icyenda.

2- Guvernoma ya Kagame nishire impumu kuko nta muntu ushinza igihugu genoside. Ahubwo nitange abo bagenosidere bahanwe nk’abandi.

3- Guvernoma ya Kagame nireke kwitiranya ubucamanza bwa Espanya n’inkiko zo muri icyo gihugu. Ubundi ubucamanza bwo mu bihugu birimo demokarasi ntibugendera ku nzego za politike. Politike n’ubucamanza biratandukanye rwose.

4- Ahubwo niba guvernoma ya Kagame ishaka kurinda bariya bantu 40 bashinjwa, nibarihirire avocat ababuranire.

5- Numvise ministiri Tharcise Karugarama kuri BBC yita umusazi umucamanza Fernando Andreu Merelles. Utavuga rumwe na guvernoma ya Kagame bamwita umusazi!

6- Mwimvise interview Yusufu Mugenzi yagiranye na avocat Jordi Palou-Loverdos? Umuntu yibaza niba Mugenzi ari umunyamakuru wa BBC cyangwa se ari umuvugizi wa guvernoma ya Kagame.

Umucamanza Fernando Andreu Mirelles ararega aba bantu:

1. JAMES KABAREBE, General Mayor.
2. KAYUMBA NYAMWASA, General Mayor
3. KARENZI KARAKE, General de Brigada
4. FRED IBINGIRA, General Mayor
5. RWAHAMA JACKSON MUTABAZI, Coronel
6. JACK NZIZA (o JACKSON NKURUNZIZA o JAQUES NZIZA), General de Brigada
7. RUGUMYA GACINYA, Teniente Coronel
8. DAN MUNYUZA, Coronel
9. CHARLES KAYONGA, Teniente General
10. JOSEPH NZABAMWITA, Teniente Coronel
11. CEASER KAYIZARI, General Mayor
12. ERIK MUROKORE, Coronel
13. DENYS KARERA, Mayor
14. EVARISTE KABALISA, Capitán
15. JUSTUS MAJYAMBERE, Mayor
16. EVARISTE KARENZI, Subteniente
17. ALEX KAGAME, General de Brigada
18. CHARLES MUSITU, Coronel
19. GASANA RURAYI, Teniente Coronel
20. SAMUEL KANYEMERA o SAM KAKA, General de Brigada
21. TWAHIRWA DODO, Coronel
22. FIRMIN BAYINGANA, Teniente Coronel
23. AGUSTÍN GASHAYIJA, General de Brigada
24. WILSON GUMISIRIZA, General de Brigada
25. WILLY BAGABE, Coronel
26. WILSON GABONZIZA, Teniente
27. SAMUEL KARENZEZI, alias “Viki”, Caporal
28. JOAQUIM HABIMANA, Capitán
29. KARARA MISINGO, Capitán
30. ALPHONSE KAJE, Capitán
31. FRANK BAKUNZI Capitán
32. DAN GAPFIZI, General de Brigada
33. JOHN BUTERA, Teniente
34. CHARLES KARAMBA Coronel
35. MATAYO Capitán
36. PETER KALIMBA, Coronel
37. SILAS UDAHEMUKA, Mayor
38. STEVEN BALINDA, Mayor
39. JOHN BAGABO, Coronel
40. GODEFROID NTUKAYAJEMO, alias “Kiyago”, Capitán

Ukuri ku Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abari mu mahanga n'abari mu Rwanda, mugire amahoro kandi mukomere ku mateka yanyu. Igihugu cyacu kiri mu ndimi z'abantu benshi cyane, bamwe bavuga ukuri abandi bakabeshya. Ariko icyo nakwemeza ni uko ukuri kurimo kugenda gutsinda ibinyoma. Reka mbahe urugero: kugera ejobundi hashize abantu bari baraguye mu ntambara bari abatutsi gusa kandi byari byaremejwe ko genoside yabaye yari iyo gutsemba abatutsi bonyine. Ariko ibigenda bigaragazwa n'amaperereza mpuzamahanga birerekana ko genoside yabaye kumpande zombi, ahubwo ugasanga genoside yabaye ku bwa kabiri yo yaje ari rurimbura kubera ko yateguwe neza nta guhubuka. Ni nayo mpamvu amaperereza yose yerekana imibare nyayo, nta ruhande na rumwe ibogamiyemo. Ibyo narinzi n'ibyo nawe wari uzi ubu byageze mu bucamanza. Reka tubikurikiranire hafi kandi buri munyarwanda ukunda urwamubyaye ashyireho umusanzu we nta nyungu ategereje kugira ngo urwandarwejo rutazagira amateka nk'ayo ruzwiho. Mbahaye ikaze kuri uru rubuga.