29.3.08

Icya gatanu

Bundi bushya, hagati ya nyakanga 1991 na kanama 1993, FPR yogenye guhindura strategie, ishyira ku ibanze ibitero byo gutafa akarere k’ Umutara (Muvumba, Ngarama,) n`i Ndorwa (Kiyombe na Mukarange), mu Burera (Mukingo, Kinigi, Kigombe), mu Bugoyi (Mutura na Kirambo). Muri utu turere abaturage benshi barishwe, imirambo yabo iratwikwa. Inkambi z’abakuwe mu byabo zabaye intego y’ibitero, ndetse muri ibyo bitero hakoreshejwe n’intwaro zikomeye nka mortiers 120 mm na Katiyusha n’izindi ntwaro za 23 mm, 37 mm na 14,4 mm. FPR yakomeje ibikorwa bw’iterabwoba byo kwerekana ingufu yari ifite. Igihe hatangiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kugira ngo yerekane ingufu zayo muri iyo miahyikiro, yashinze mu ibanga umutwe yise “COMMANDO NETWORK”. Imigambi n’intego zayo turaza kubigarukaho. Kandi ikomeza ibitero mu duce twa Byumba ku itariki ya 5 nyakanga muri 1992, ititaye kum masezerano yo guhagarika imirwano. Muri gashyantare 1993, FPR yongeye gotera mu duce twa Byumba na Ruhengeri. Abahitanwe n’ibyo bitero byayo babarirwa mu bihumbi za 40. Ababanywe mu byabo bageraga kuri miriyoni. Hagati y‘itariki zirindwi n’icumi za werurwe 1993, FPR yahariye ibikorwa byayo guhamba no gutwika imirambo y’abaturage yishe mu turere yari yarigaruriye.

7.3.08

Icya kane

Kuva mu gushyingo 1990 kugeza muri nyakanda 1991, FPR yahinduye strategie itangira gutera ibitero shuma n’ibitero by’iterabwoba iturutse mu Buganda. Nibyo bise “hit and run op). Muri icyo gihe bakoze umutwe w’abasirikali batoranijwe mu bandi, ariwo bise “Directorate Military Intelligence” (D.M.I). Uyu mutwe n’ubwo wari ufite misión oficielle y’iperereza, ubundi wakoraga urutonde rwa’abagombaga kwicwa ikanabishyira no mu bikorwa ikurikije inshingano za Etat Major (High Command) bafashijwemo na Intelligence Officers (I.O) na Intelligence Staffs (I.S). DMI ntiyagenderaga ku mategko yagengaga abandi basirikali. Yategekwaga n’ubuyobozi kuru bwa gisilikali en direct, bigutuma operations zayo zarihutaga cyane kandi zikarushaho kuba eficace.Muri iyi dossier hari imimenyetso byerekana ko ubwicanyi bwinshi bwateguwe na D.M.I. mu karere k’amajyaruguru y’ u Rwanda, cyane cyane muri Kiyombe, Muvumba, Cyumba, Kivuye, Butaro na Nkana. Mission yabo yari iyo kwelimina mu buryo buteguwe abanyabwenge n’abayobozi bo mu bwoko bwa’abahutu; abahamya b’ubwo bwicanyi, abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi, n’abamisiyoneri FPR yashyiraga mu bashyigikiye abahutu.

Icya gatatu

Ku itariki ya mbere ukwakira 1990, abarwanyi 3.000 ba FPR batojwe mu kinyabupfura cya gisirikali, bafite intwaro zihagije, bateye u Rwanda binjiriye ku mupaka w’amajyaruguru, bagera mu birometero 100 uvuye muri capitali y’u Rwanada, Kigali. Kuva ku munsi wa mbere bagiye bica abacivile, abatishwe bagahungira mu nk’ambi z’abavanywe mu by’abo. Abagize umutwe w’ abatutsi FPR bari baganyijwemo ibice 5 bakurikije ibihugu baturukagamo:

- abambere: abavaga i Buganda (abari barebwe kurusha abandi)

- aba kabiri: abavuye muro Tanzania

- aba gatatu: abavuye mu Burundi

- aba kane: abavuye muri Zayire

- aba gatanu: abavaga mu Rwanda (ni batari bafite agaciro cyane).

Icya kabiri

Ibyasuzumwe byose byerekana ko mbere yo muri 1990, abanyarwanda benshi b’abatutsi, cyane cyane abavuka ku babyeyi b’impunzi babaga mu Buganda, bigishijwe kurwana bya gisirikali muri NRA (Nacional Resistance Army). Abenshi muribo bageze no ku mapeti yo hejuru. Muri 1986 abo bantu bafashije perezida Museveni kugera ku butegetsi bakoresheje intwaro. Bamaze gutafa ubutegetsi mu Buganda babonye aho bahera kugira ngo batere urwababyaye bibumbiye mu mutwe Front Patiotique Rwandais (FPR), bashaka kugera ku bintu bitatu:

a)Gutsemba ubwoko bw’ abahutu

b) Gufata ubutegetsi ku ngufu

c)Gukora urugaga rugizwe n’abatutsi, bafashijwe n’ibihugu bimwe byo muri Occident, bagatera ubwoba abanywanda n’abaturanyi babo kugira ngo bigarurire uturere twinshi, cyane cyane uburasirazuba bwa Kongo. Bashinze ingabo zabo zitwa Armée Patriotique Rwandaise (APR) zifashishije ishyaka rya Front Patriotique Rwandais.

2.3.08

Icyambere

Ibyasuzumwe byose byerekana ko kuva mu kwakira 1990, abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka rifite inshingano za gisirikali na politike, bari bafite intwaro nyinshi, bateye u Rwanda nk’inyeshyamba baturutse mu Buganda. Kuva bagitangira imirwano bashyize mu bikorwa inshingango zo kurimbura abaturage benshi, cyane cyane mu turere tw’amajyaruguru no hagati mu gihugu. Bamaze gufata ubutegetsi ku ngufu, bifashishije inzego za leta, batangiye cuica urubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, maze ibikorwa byabo bibi bakabyegeka ku bataravugaga rumwe nabo. Bafunze abantu ibihumbi n’ibihumbi ntacyo babashinja, batoranya abo bagomba kwica no gukiza, abo bishe imirambo yabo bakayitwika, indi bakayirunda mu myobo rusange, indi bakayita mu migezi no mu biyaga. Bihatiye kwica ubwoko bw’abahutu, babicira mu Rwanda no mu nkambi zo muri Kongo; basahura ubukungu bwa Kongo kugirango babone amafaranga yo kugura intwaro zo gukomeza kwica abo bishakiye.

Genda Rwanda uri nziza


Basomyi bacu, reka tubagezeho rero traduction ya Dossier y’ umucamanza Fernando Andreu Merelles (sumario 3 / 2.008 -- D) wo mu rukiko rw’ i Madrid yasohotse ku itariki ya 06 gashyantare 2008 i Madrid. Iyo dossier iri mu rurimi rw’icyespanyoli tugiye kuyihindura mu kinyarwanda uko iri, nta bisobanuro byacu dushyizeho. Bibaye ngombwa ko tugira icyo dusobanura tuzagenda tubigaragaza. Muyisome kandi muyikwize hose. Nimushaka ko tuboherereza copie y’icyespanyoli, mutwandikire kuri rubaki@gmail.com. Nimukomere dukomerane.

23.2.08

Ibyo dossier y'umucamanza Fernando ivuga

Dossier y’ umucamanza Fernando Andreu Merelles (SUMARIO 3 / 2.008 -- D )wo mu rukiko rw’ i Madrid yasohotse ku itariki ya 06 gashyantare 2008 i Madrid. Yerekana ko Inkotanyi zishe abahutu 30.000 mu mezi abiri muri za perefegitura za Bruma, Ruhengeri na Gisenyi. Yerekana ko Inkotanyi za Kagame zimaze gufta ubutegesti i Kigali zakoze listes y’abahutu 104.800 zagombaga kugenda zishakisha, abo zifashe zikabarimbura zitabajyanje mu munyururu. Muri rusange, dossier y’ uyu mucamanza yerekana ko imibare y’abahutu baguye mu maboko y’abatutsi ba Kagame ari (byisomere muri SUMARIO 3 / 2.008 – D, urupapuro rwa 10):

- Kigali capital: 19.331 abahutu;

- Kigali rural: 37.410 abahutu;

- Gitarama: 39.912 abahutu;

- Butare: 33.433 abahutu;

- Gikongoro: 17.545 abahutu;

- Cyangugu: 16.360 abahutu;

- Kibuye: 23.775 abahutu;

- Gisenyi: 3.100 abahutu;

- Ruhengeri: 8.750 abahutu;

-Byumba: 73.365 abahutu;

- Kibungo: 39.745

Ni Kagame wategetse kwica Perezida Habyarimana

Kuva Inyeshyamba za Kagame zifata ubutegetsi muri kanama 1994, guverinoma y’i Kigali yakwije inkuru ko abahanuye indege ya Habyarimana ari Interahamwe zo mu Rukiga, ko bishe Perezida kugira ngo babone impamvu yo gutsemba abatutsi. Abanditsi n’abashakashatsi bo hirya no hino ntibigeze bemera iyo théorie y’ Inkotanyi za Kagame. Bakomeje gushaka ibyemezo muri za rapports za ONU, muri za maneko z’abafaransa, ababirigi, abarusiya, abongereza n’abanyamerika. Ibyo bavumburaga bishya byerekana ko abishe Habyarimana bari bayobowe na Kagame. None n’abacamanza barimo barabyemeza. Bruguière yerekanye ko ibyo yashakashatse byose bitunga urutoki Perezida Kagame. Fernando Andreu nawe arabyameza ku mugaragaro. Aba bacamanza babiri, umufaransa n’umwespanyoli, barimo gukurikirana abasirikari bari bungirije Kagame ku rugamba.

17.2.08

Kubera iki Guvernoma ya Kagame itinya abacamanza?

Guvernoma ya Kagame iritiranya ikirego cy’abanyarwanda 40 baregwa ubwicanyi ku giti cyabo n’ikirego cy’u Rwanda nk’ igihugu. Twibutse abanyarwanda ko batagomba kurwanya uyu mucamanza nk’aho ari uwashatse gutera igihugu. Ahubwo Kagame na guvernoma ye bagombye gushyigikira uyu mucamanza kugira ngo bariya banyarwanada bakurikiranwe nk’abandi bose baregwa ubwicanyi.

Ibyo ntekereza ni ibi:

1- Umucamanza Fernando Andreu Merelles ntabwo ashinja ubwicanyi u Rwanda. Arashinja abanyarwanda 40 bakoze ibyaha bya genoside y’abahutu n’abespanyori icyenda.

2- Guvernoma ya Kagame nishire impumu kuko nta muntu ushinza igihugu genoside. Ahubwo nitange abo bagenosidere bahanwe nk’abandi.

3- Guvernoma ya Kagame nireke kwitiranya ubucamanza bwa Espanya n’inkiko zo muri icyo gihugu. Ubundi ubucamanza bwo mu bihugu birimo demokarasi ntibugendera ku nzego za politike. Politike n’ubucamanza biratandukanye rwose.

4- Ahubwo niba guvernoma ya Kagame ishaka kurinda bariya bantu 40 bashinjwa, nibarihirire avocat ababuranire.

5- Numvise ministiri Tharcise Karugarama kuri BBC yita umusazi umucamanza Fernando Andreu Merelles. Utavuga rumwe na guvernoma ya Kagame bamwita umusazi!

6- Mwimvise interview Yusufu Mugenzi yagiranye na avocat Jordi Palou-Loverdos? Umuntu yibaza niba Mugenzi ari umunyamakuru wa BBC cyangwa se ari umuvugizi wa guvernoma ya Kagame.

Kubera iki Guvernoma ya Kagame itinya abacamanza?

Guvernoma ya Kagame iritiranya ikirego cy’abanyarwanda 40 baregwa ubwicanyi ku giti cyabo n’ikirego cy’u Rwanda nk’ igihugu. Twibutse abanyarwanda ko batagomba kurwanya uyu mucamanza nk’aho ari uwashatse gutera igihugu. Ahubwo Kagame na guvernoma ye bagombye gushyigikira uyu mucamanza kugira ngo bariya banyarwanada bakurikiranwe nk’abandi bose baregwa ubwicanyi.

Ibyo ntekereza ni ibi:

1- Umucamanza Fernando Andreu Merelles ntabwo ashinja ubwicanyi u Rwanda. Arashinja abanyarwanda 40 bakoze ibyaha bya genoside y’abahutu n’abespanyori icyenda.

2- Guvernoma ya Kagame nishire impumu kuko nta muntu ushinza igihugu genoside. Ahubwo nitange abo bagenosidere bahanwe nk’abandi.

3- Guvernoma ya Kagame nireke kwitiranya ubucamanza bwa Espanya n’inkiko zo muri icyo gihugu. Ubundi ubucamanza bwo mu bihugu birimo demokarasi ntibugendera ku nzego za politike. Politike n’ubucamanza biratandukanye rwose.

4- Ahubwo niba guvernoma ya Kagame ishaka kurinda bariya bantu 40 bashinjwa, nibarihirire avocat ababuranire.

5- Numvise ministiri Tharcise Karugarama kuri BBC yita umusazi umucamanza Fernando Andreu Merelles. Utavuga rumwe na guvernoma ya Kagame bamwita umusazi!

6- Mwimvise interview Yusufu Mugenzi yagiranye na avocat Jordi Palou-Loverdos? Umuntu yibaza niba Mugenzi ari umunyamakuru wa BBC cyangwa se ari umuvugizi wa guvernoma ya Kagame.

Umucamanza Fernando Andreu Mirelles ararega aba bantu:

1. JAMES KABAREBE, General Mayor.
2. KAYUMBA NYAMWASA, General Mayor
3. KARENZI KARAKE, General de Brigada
4. FRED IBINGIRA, General Mayor
5. RWAHAMA JACKSON MUTABAZI, Coronel
6. JACK NZIZA (o JACKSON NKURUNZIZA o JAQUES NZIZA), General de Brigada
7. RUGUMYA GACINYA, Teniente Coronel
8. DAN MUNYUZA, Coronel
9. CHARLES KAYONGA, Teniente General
10. JOSEPH NZABAMWITA, Teniente Coronel
11. CEASER KAYIZARI, General Mayor
12. ERIK MUROKORE, Coronel
13. DENYS KARERA, Mayor
14. EVARISTE KABALISA, Capitán
15. JUSTUS MAJYAMBERE, Mayor
16. EVARISTE KARENZI, Subteniente
17. ALEX KAGAME, General de Brigada
18. CHARLES MUSITU, Coronel
19. GASANA RURAYI, Teniente Coronel
20. SAMUEL KANYEMERA o SAM KAKA, General de Brigada
21. TWAHIRWA DODO, Coronel
22. FIRMIN BAYINGANA, Teniente Coronel
23. AGUSTÍN GASHAYIJA, General de Brigada
24. WILSON GUMISIRIZA, General de Brigada
25. WILLY BAGABE, Coronel
26. WILSON GABONZIZA, Teniente
27. SAMUEL KARENZEZI, alias “Viki”, Caporal
28. JOAQUIM HABIMANA, Capitán
29. KARARA MISINGO, Capitán
30. ALPHONSE KAJE, Capitán
31. FRANK BAKUNZI Capitán
32. DAN GAPFIZI, General de Brigada
33. JOHN BUTERA, Teniente
34. CHARLES KARAMBA Coronel
35. MATAYO Capitán
36. PETER KALIMBA, Coronel
37. SILAS UDAHEMUKA, Mayor
38. STEVEN BALINDA, Mayor
39. JOHN BAGABO, Coronel
40. GODEFROID NTUKAYAJEMO, alias “Kiyago”, Capitán

Ukuri ku Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abari mu mahanga n'abari mu Rwanda, mugire amahoro kandi mukomere ku mateka yanyu. Igihugu cyacu kiri mu ndimi z'abantu benshi cyane, bamwe bavuga ukuri abandi bakabeshya. Ariko icyo nakwemeza ni uko ukuri kurimo kugenda gutsinda ibinyoma. Reka mbahe urugero: kugera ejobundi hashize abantu bari baraguye mu ntambara bari abatutsi gusa kandi byari byaremejwe ko genoside yabaye yari iyo gutsemba abatutsi bonyine. Ariko ibigenda bigaragazwa n'amaperereza mpuzamahanga birerekana ko genoside yabaye kumpande zombi, ahubwo ugasanga genoside yabaye ku bwa kabiri yo yaje ari rurimbura kubera ko yateguwe neza nta guhubuka. Ni nayo mpamvu amaperereza yose yerekana imibare nyayo, nta ruhande na rumwe ibogamiyemo. Ibyo narinzi n'ibyo nawe wari uzi ubu byageze mu bucamanza. Reka tubikurikiranire hafi kandi buri munyarwanda ukunda urwamubyaye ashyireho umusanzu we nta nyungu ategereje kugira ngo urwandarwejo rutazagira amateka nk'ayo ruzwiho. Mbahaye ikaze kuri uru rubuga.