2.3.08

Icyambere

Ibyasuzumwe byose byerekana ko kuva mu kwakira 1990, abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka rifite inshingano za gisirikali na politike, bari bafite intwaro nyinshi, bateye u Rwanda nk’inyeshyamba baturutse mu Buganda. Kuva bagitangira imirwano bashyize mu bikorwa inshingango zo kurimbura abaturage benshi, cyane cyane mu turere tw’amajyaruguru no hagati mu gihugu. Bamaze gufata ubutegetsi ku ngufu, bifashishije inzego za leta, batangiye cuica urubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, maze ibikorwa byabo bibi bakabyegeka ku bataravugaga rumwe nabo. Bafunze abantu ibihumbi n’ibihumbi ntacyo babashinja, batoranya abo bagomba kwica no gukiza, abo bishe imirambo yabo bakayitwika, indi bakayirunda mu myobo rusange, indi bakayita mu migezi no mu biyaga. Bihatiye kwica ubwoko bw’abahutu, babicira mu Rwanda no mu nkambi zo muri Kongo; basahura ubukungu bwa Kongo kugirango babone amafaranga yo kugura intwaro zo gukomeza kwica abo bishakiye.

Aucun commentaire: