7.3.08

Icya kane

Kuva mu gushyingo 1990 kugeza muri nyakanda 1991, FPR yahinduye strategie itangira gutera ibitero shuma n’ibitero by’iterabwoba iturutse mu Buganda. Nibyo bise “hit and run op). Muri icyo gihe bakoze umutwe w’abasirikali batoranijwe mu bandi, ariwo bise “Directorate Military Intelligence” (D.M.I). Uyu mutwe n’ubwo wari ufite misión oficielle y’iperereza, ubundi wakoraga urutonde rwa’abagombaga kwicwa ikanabishyira no mu bikorwa ikurikije inshingano za Etat Major (High Command) bafashijwemo na Intelligence Officers (I.O) na Intelligence Staffs (I.S). DMI ntiyagenderaga ku mategko yagengaga abandi basirikali. Yategekwaga n’ubuyobozi kuru bwa gisilikali en direct, bigutuma operations zayo zarihutaga cyane kandi zikarushaho kuba eficace.Muri iyi dossier hari imimenyetso byerekana ko ubwicanyi bwinshi bwateguwe na D.M.I. mu karere k’amajyaruguru y’ u Rwanda, cyane cyane muri Kiyombe, Muvumba, Cyumba, Kivuye, Butaro na Nkana. Mission yabo yari iyo kwelimina mu buryo buteguwe abanyabwenge n’abayobozi bo mu bwoko bwa’abahutu; abahamya b’ubwo bwicanyi, abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi, n’abamisiyoneri FPR yashyiraga mu bashyigikiye abahutu.

Aucun commentaire: