29.3.08

Icya gatanu

Bundi bushya, hagati ya nyakanga 1991 na kanama 1993, FPR yogenye guhindura strategie, ishyira ku ibanze ibitero byo gutafa akarere k’ Umutara (Muvumba, Ngarama,) n`i Ndorwa (Kiyombe na Mukarange), mu Burera (Mukingo, Kinigi, Kigombe), mu Bugoyi (Mutura na Kirambo). Muri utu turere abaturage benshi barishwe, imirambo yabo iratwikwa. Inkambi z’abakuwe mu byabo zabaye intego y’ibitero, ndetse muri ibyo bitero hakoreshejwe n’intwaro zikomeye nka mortiers 120 mm na Katiyusha n’izindi ntwaro za 23 mm, 37 mm na 14,4 mm. FPR yakomeje ibikorwa bw’iterabwoba byo kwerekana ingufu yari ifite. Igihe hatangiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kugira ngo yerekane ingufu zayo muri iyo miahyikiro, yashinze mu ibanga umutwe yise “COMMANDO NETWORK”. Imigambi n’intego zayo turaza kubigarukaho. Kandi ikomeza ibitero mu duce twa Byumba ku itariki ya 5 nyakanga muri 1992, ititaye kum masezerano yo guhagarika imirwano. Muri gashyantare 1993, FPR yongeye gotera mu duce twa Byumba na Ruhengeri. Abahitanwe n’ibyo bitero byayo babarirwa mu bihumbi za 40. Ababanywe mu byabo bageraga kuri miriyoni. Hagati y‘itariki zirindwi n’icumi za werurwe 1993, FPR yahariye ibikorwa byayo guhamba no gutwika imirambo y’abaturage yishe mu turere yari yarigaruriye.

Aucun commentaire: