Ibyo ntekereza ni ibi:
1- Umucamanza Fernando Andreu Merelles ntabwo ashinja ubwicanyi u Rwanda. Arashinja abanyarwanda 40 bakoze ibyaha bya genoside y’abahutu n’abespanyori icyenda.
2- Guvernoma ya Kagame nishire impumu kuko nta muntu ushinza igihugu genoside. Ahubwo nitange abo bagenosidere bahanwe nk’abandi.
3- Guvernoma ya Kagame nireke kwitiranya ubucamanza bwa Espanya n’inkiko zo muri icyo gihugu. Ubundi ubucamanza bwo mu bihugu birimo demokarasi ntibugendera ku nzego za politike. Politike n’ubucamanza biratandukanye rwose.
4- Ahubwo niba guvernoma ya Kagame ishaka kurinda bariya bantu 40 bashinjwa, nibarihirire avocat ababuranire.
5- Numvise ministiri Tharcise Karugarama kuri BBC yita umusazi umucamanza Fernando Andreu Merelles. Utavuga rumwe na guvernoma ya Kagame bamwita umusazi!
6- Mwimvise interview Yusufu Mugenzi yagiranye na avocat Jordi Palou-Loverdos? Umuntu yibaza niba Mugenzi ari umunyamakuru wa BBC cyangwa se ari umuvugizi wa guvernoma ya Kagame.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire