17.2.08

Kubera iki Guvernoma ya Kagame itinya abacamanza?

Guvernoma ya Kagame iritiranya ikirego cy’abanyarwanda 40 baregwa ubwicanyi ku giti cyabo n’ikirego cy’u Rwanda nk’ igihugu. Twibutse abanyarwanda ko batagomba kurwanya uyu mucamanza nk’aho ari uwashatse gutera igihugu. Ahubwo Kagame na guvernoma ye bagombye gushyigikira uyu mucamanza kugira ngo bariya banyarwanada bakurikiranwe nk’abandi bose baregwa ubwicanyi.

Ibyo ntekereza ni ibi:

1- Umucamanza Fernando Andreu Merelles ntabwo ashinja ubwicanyi u Rwanda. Arashinja abanyarwanda 40 bakoze ibyaha bya genoside y’abahutu n’abespanyori icyenda.

2- Guvernoma ya Kagame nishire impumu kuko nta muntu ushinza igihugu genoside. Ahubwo nitange abo bagenosidere bahanwe nk’abandi.

3- Guvernoma ya Kagame nireke kwitiranya ubucamanza bwa Espanya n’inkiko zo muri icyo gihugu. Ubundi ubucamanza bwo mu bihugu birimo demokarasi ntibugendera ku nzego za politike. Politike n’ubucamanza biratandukanye rwose.

4- Ahubwo niba guvernoma ya Kagame ishaka kurinda bariya bantu 40 bashinjwa, nibarihirire avocat ababuranire.

5- Numvise ministiri Tharcise Karugarama kuri BBC yita umusazi umucamanza Fernando Andreu Merelles. Utavuga rumwe na guvernoma ya Kagame bamwita umusazi!

6- Mwimvise interview Yusufu Mugenzi yagiranye na avocat Jordi Palou-Loverdos? Umuntu yibaza niba Mugenzi ari umunyamakuru wa BBC cyangwa se ari umuvugizi wa guvernoma ya Kagame.

Aucun commentaire: