23.2.08

Ni Kagame wategetse kwica Perezida Habyarimana

Kuva Inyeshyamba za Kagame zifata ubutegetsi muri kanama 1994, guverinoma y’i Kigali yakwije inkuru ko abahanuye indege ya Habyarimana ari Interahamwe zo mu Rukiga, ko bishe Perezida kugira ngo babone impamvu yo gutsemba abatutsi. Abanditsi n’abashakashatsi bo hirya no hino ntibigeze bemera iyo théorie y’ Inkotanyi za Kagame. Bakomeje gushaka ibyemezo muri za rapports za ONU, muri za maneko z’abafaransa, ababirigi, abarusiya, abongereza n’abanyamerika. Ibyo bavumburaga bishya byerekana ko abishe Habyarimana bari bayobowe na Kagame. None n’abacamanza barimo barabyemeza. Bruguière yerekanye ko ibyo yashakashatse byose bitunga urutoki Perezida Kagame. Fernando Andreu nawe arabyameza ku mugaragaro. Aba bacamanza babiri, umufaransa n’umwespanyoli, barimo gukurikirana abasirikari bari bungirije Kagame ku rugamba.

Aucun commentaire: